Amategeko n'amabwiriza bireba abaganga n'amavuriro

Aya mategeko n’amabwiriza arareba amavuriro n’abakozi bo kwa muganga aribo biswe “abavuzi’’ muri iyi nyandiko. Ni amabwiriza ajyanye n’imikoranire na Tantine Group Ltd mu gutanga amakuru na serivisi ku buzima bw’imyororokere. Mu gihe ufunguje konti ku mbuga za Tantine arizo www.tantine.rw cyangwa application ya telefoni zigendanwa Tantine App, uba wiyemeje gukurikiza aya mabwiriza.

Turagusaba kuyasoma neza mbere yo gukoresha izo mbuga. Aya mategeko aje yiyongera ku yandi mategeko n’amabwiriza y’abakoresha imbuga hamwe n’andi asobanura uburyo bugenga amakuru n’amabanga y’abatugana. Aya nayo musabwe kubanza kuyasoma.

Mu kwemera aya mabwiriza, wemeye ko:

  • Uzakomeza ugakoresha imbuga za Tantine harimo website na App kugirango konti yawe ikomeze kubaho.
  • Uzajya usura imbuga za Tantine ku buryo buhoraho, byibura incuro 3 ku munsi ku bavuzi batanga amakuru hamwe byubura buri minota 30 mu gihe cy’amasaha y’akazi ku mavuriro atanga service.
  • Nihagaragara ko hari igihe udasura imbuga cyangwa ngo usubize ubutumwa bukurebwa, tuzakumenyesha, nibikomeza, Tantine ifite uburenganzira busesuye bwo guhagarika konti yanyu.

Kumvikana na Tantine

Mu bihe runaka uzumvikana na Tantine kuzajya utanga amakuru ku mbuga zacu, ugasubiza abakubaza ndetse ukanatanga serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Mu gihe iyo mikoranire izaba yemejwe, hazaba ibiganiro ndetse tunasinyane amasezerano kugirango dukorane neza, tunoze na serivisi dutanga.

Kwemerwa n'amategeko ya Leta n'Umwuga

Mu rwego rwo gukorana n’amavuriro ndetse n’abavuzi bujuje ubuziranenge, biragusaba ko ivuriri ryawe riba ryandikishijwe no kuba ufite ibyangombwa bisaba umuvuzi haba ibitangwa n’urugaga rw’abaforomoi/abaganga cyangwa minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda. Dushobora kuzabasaba ifoto yanyu n’ifoto y’ibyo byangombwa.

Gutanga Service Nziza kandi inoze

Ugomba kurinda urubuga na serivisi utanga kugirango bihorane ubuziranenge. Urubuga: ugomba gusubiza ibibazo wifashishije ubumenyi bugezweho kandi bwizewe, ugasubiza mu kinyabupfura ndetse ukita ku bakwandikira ku buryo bumva ko bahawe serivisi nziza. Serivisi z’ubuzima: mu gihe umukiriya ahisemo gukoresha serivisi utanga mu ivuriro ryawe, koresha uko ushoboye yakirwe neza, yoroherezwe kubona serivisi ndetse hakoreshwe imbaraga zose ngo ntihabemo kwibeshya mu kuyimuha byagira ingaruka ku buzima bwe.

Kurinda amakuru yawe

Amakuru yawe hari ajya ku mugaragaro kugirango abakoresha imbuga zawe bakumenye nk’umuvuzi banakwisanzureho bakubaze ibibazo: • Igihe hari amakuru bwite witondere kuyatangaza, • Mu gihe utakaje umubare wawe w’ibanga ukeka ko wibwe, usabwe kutumenyesha ako kanya, • Tantine ntago ibazwa amakuru yawe yagiye hanze mu buryo ubwo aribwo bwose.

Gutanga amakuru yawe

Wemera ko dushobora gutanga amakuru ajyanye n’umwuga wawe n’aho ukorera tubonye ari ngombwa, nk’igihe tubisabwe n’urugaga rw’abaganga/abaforomo, igihe twamamaza serivisi zacu ndetse n’abarwayi mu gihe babisabye.

Amakuru y'umukiriya

Amakuru yose ukuye ku rubuga rwacu ku muntu runaka aba ari ibanga. Ugomba kurinda amakuru y’uwaje akugana nk’uko bisanzwe mu mategeko agenga abavuzi ko icyo umurwayi akubwiye cyose aba ari ibanga hagati ye nawe.Nihagaragara gusakaza amakuru y’umurwayi n’umuvuzi cyangwa ivuriro, muzirengera ingaruka, mukaba mwanakurikiranwa n’amategeko agenga ubuvuzi mu Rwanda.

Ntugomba gukoresha imbuga za Tantine ku zindi mpavu zitandukanye no gutanga amakuru na serivisi z’ubuzima. Ntiwemerewe kwica amategeko asanzwe agenga abavuzi ndetse no gutatira indahiro warahiye yo kuvura neza, witanga. Ntiwemerewe kwiyitirira uwo utariwe ku mbuga zacu haba mu gusubiza cyangwa mu gutangaza amakuru (urugero kwiyita umu specialist utari we), ushobora kuvuga ko ufite uburambe mu kintu runaka ariko utavuzeko uri inzobere.

Kudasebanya

Wemeye kutazasebya Tantine n’abafatanyabikorwa bayo mu buryo ubwo aribwo bwose, ugaharanira ko izina ryayo rigumana ubusugire mu gihe cyose ugifiteho konti, ndetse na nyuma yaho. Aho bizamenyekana ko wasebeje Tantine cyangwa abafatanyabikorwa bayo uzabiryozwa.

Gusoza Ubufatanye

Igihe icyo aricyo cyose, bigararagye ko imikoranire itagenda neza, gusozwa kw’amategeko n’amabwiriza bizababaho haba ku ruhande rwawe cyangwa urwa Tantine group Ltd. Usabwe kubitumenyesha byibura iminsi 30 mbere y’uko uhagarika gutanga serivisi ufatanije natwe.

Guhindura Amategeko

Mu gihe bigaragaye ko ari ngombwa, aya mategeko ashobora kuvugururwa haba kongerwamo andi cyangwa agakurwamo. Mu gihe bigenze gutyo muzabimenyeshwa biciye ku mbuga zacu. Murasabwa kujya muyasubiramo nyuma y’igihe ngo murebe ko ntacyahindutse. Uzakora ibihabanye n’aya mategeko azabiryozwa harimo kuba twahagarika ubufatanye no gutanga serivisi zanyu, cyangwa gukurikiranwa mu nmategeko igige bibaye ngombwa.

Ugize ikibazo kuri aya mabwiriza agenga abavuzi watwandikira kuri tantinerwanda@gmail.com