Iriburiro
Iyi nyandiko ikubiyemo uko Tantine Group Ltd ibika amabanga y’abakoresha imbuga zayo arizo urubuga rwa interineti www.tantine.rw na application ya telefoni igendanwa yitwa Tantine App. Iyo ukoresheje izi mbuga zacu uba wemeye amategeko yacu agenga uko dukoresha amakuru tukanabika amabanga y’abatugana ibyo bivuze ko wemeye gukusanywa no gukoreshwa kw’amakuru nkuko ugiye kubibwirwa muri aya mabwiriza.
Amakuru dukusanya
Dukusanya amakuru yawe iyo ukoresheje serivisi zacu z’ikoranabuhanga harimo: urubuga www.tantine.rw na Application ya telefoni igendanwa Tantine App. Aya tuyakusanya iyo ukoze kimwe muri ibi bikurikira: iyo ufungujeho konti, iyo utanze igitekerezo cyangwa inyunganizi harimo n’igihe utanze ubuhamya bwawe ku bandi bakoresha urubuga, Iyo ukoresheje ibikoresho bya application yacu harimo kubara ukwezi k’umugore, kuganira mu matsinda no kutwandikira, Iyo usabye akazi cyangwa ubukoranabushake, Usabye serivisi dutanga cyangwa izo tubahuza n’abazitanga, Iyo uhisemo kujya wohererezwa amakuru agezweho buri gihe, Iyo ugize uruhare mu bushakashatsi bwacu, Iyo ukoresheje uburyo ubwo aribwo bwose bw’itumanaho utubaza ibibazo cyangwa utanga igitekerezo cyawe, aho harimo: Imbuga nkoranyambaga zacu: Facebook, instagram, twitter cyangwa se iyo utwandikiye kuri tantinerwanda@gmail.com cyangwa kuri telefoni +250786944426.
Amakuru dukusanya mu gihe ukoresheje imbuga zacu, tuyakoresha mu bintu bitandukanye, byose hagamijwe guhabwa serivisi nziza no guhuzwa n’abatanga serivisi z’ubuzima zinoze. Muri make tuyakoresha ibi bikurikira: Tuguha amakuru, Tuguha serivisi, Tuguha amatangazo ajyanye n’ubuzima by’imyororokere n’uburenganzira bujyanye nabwo, Tukumenyesha gahunda ziri imbere, Dukora ubushakashatsi, Twamamaza serivisi za Tantine group ltd. (dukurikije ibyo washakishije dushobora kukwamamazaho serivisi tubona ijyanye n’ibyo ushaka), Tugusaba ibitekerezo byo guteza imbere imbuga zacu na serivisi tuguha, Tugushakira serivisi yihariye, Dusesengura imibare y’abatugana n’abakoresha serivisi zacu tunareba ibibaranga haba mu buryo bwo gutanga raporo cyangwa mu gukomeza kunoza serivisi zacu no kugera kuri benshi twifashishije imibare y’abatugana, Dushakisha uwangije amtegeko n’amabwiriza cyangwa uwakoresheje amakuru mu buryo budakwiriye.
Dushobora gutanga amakuriu yawe twakusanije, kuri aba bakurikira, dukurikiza ibanga no kudasakaza amakuru yihariye. Ayo makuru twayaha: Abafatanyabikorwa bacu, Abatanga serivisi z’ubuzima wifuza dukorana twemeranije ko ayo makuru aguma ari ibanga hagati yacu n’ukoresha serivisi, adakoreshwa ku zindi mpavu izo arizo zose. • Indi miryango ya Leta cyangwa yigenga ikorana natwe mu kuguha servisi, Ku miryango itera inkunga Tantine mu rwego rwo gutanga raporo gusa, aha dutanga amakuru amwe n’amwe cyane ajyanye n’imibare gusa, twirinda gutangaza amakuru bwite yatuma umenyekana.
Iyo bisabwe n’amategeko cyangwa na Leta mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abakoresha imbuga zacu dushobora gutanga amakuru yawe. Amakuru dushobora no kuyasangiza iyo bisabwe mu kurinda ubusugire/ umutekano byacu cyangwa byawe: aha tubanza gusuzuma niba ari ngombwa kandi bikwiriye. Amakuru yawe anasangizwa ku baduha serivisi, abatugira inama, inzobere mu ikoranabuhanga mu gihe ari ngombwa mu kumvikana, kugirwa inama no kunoza serivisi zihabwa abatugana, Ku bakora ubushakashatsi bahabwa amakuru y’imibare gusa ku buryo urubuga rukoreshwa. Iyo mubyo twanditse ubonyemo umwirondoro w’urundi rubuga rwa interineti(website link) ukarukandaho ugasoma amakuru avuyeho, twe ntago tugenga uburyo bakoresha amakuru y’ababagana, ujye ubanza gusoma uko babika amabanga.
Ni ibiki tuba tuzi
Amakuru uduha ukora ibyo biri aho haruguru niyo dukusanya, harimo: Amazina yawe, Nimero zawe za telefoni cyangwa email, Imyaka, Igitsina cyawe, Amakuru ajyanye na serivisi wifuza cyangwa wakoresheje, Ayo uduha uri kwaka akazi cyangwa ubukoranabushake, Aho uherereye.
Amakuru akusanywa ako kanya: aya ni amakuru akusanywa buri gihe uko ukoresheje imbuga za interineti harimo ibijyanye n’igikoresho ukoresheje yaba telefoni cyangwa mudasobwa, aho uherereye, ibyo warebaga ku rubuga n’amagambo wakoresheje ushakisha. Aya makuru akoreshwa asesengurwa n’ibyitwa Google Analytics ngo hamenyekane ibyo abakoresha urubuga baba bifuza gushaka ngo hanozwe serivisi. Aya makuru adufasha kukumenya, tukaba twabasha kuguha serivisi zihariye tugendeye ku makuru bwite, tukaba twanagusaba igitekerezo kugirango urusheho kunogerwa na serivisi zacu. Ufite ububashwa bwuzuye ku mabanga yawe, bitekerezeho mbere y’uko ugira amakuru bwite ayo ariyo yose utangaza cyangwa uduha ku mbuga zacu.
Niba udashaka ko amakuru ajyanye n’igikoresho cy’ikoranabuhanga uri gukoresha adakusanywa ako kanya wahindura ibigenga (settings) z’urubuga ntiwemere ibyitwa cookies. Niba wumva ufite umwihariko w’amakuru wumva udashakako akoreshwa uko twabivuze haruguru ushobora kutwandikira udusobanurira, unatubwira amakuru yihariye n’uko akoreshwa kuri aderesi Email yacu.
Mu bihe bimwe na bimwe, kugirango dutange serivisi zimwe na zimwe bidusaba gusangiza amakuru yawe abandi bantu. Abo ni aba: Ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi: iyo wifuza serivisi y’ubuvuzi, nyuma yo guhitamo ikigo cyangwa ibitaro wifuzamo serivisi mubo dukorana, basangizwa amakuru yawe ngo tukwakire rendez-vous bakwitegure baze no kuguha serivisi inoze. Ntago tugurisha amakuru ku batanga serivisi izarizo zose.Ubwishingizi: mu gihe serivisi wifuza cyangwa aho uyishaka bakorana n’ubwishingizi runaka nawe ukoresha, dushobora kubaha amakuru ajyanye n’ubwishingizi bwawe ngo bize kukorohereza mu kwishyura.
Umutekano w'amakuru yawe
Dukoresha uko dushoboyue kose ngo turinde amabanga y’amakuru yawe, dukoresheje ingamba zose zishoboka. Nubwo dukora ibyo byose, nta systeme yo kuri interineti iba yizewe ijana ku ijana, rero ntago twaguha icyizere cyuzuye ko amakuru yawe afite umutekano 100%. Ikindi nta burenganzira dufite mu kugenzura ibindi bintu wifashisha ngo ugere ku makuru yacu harimo imiyoboro ya interineti.
Nubwo dukora uko dushoboye ngo turinde amabanga yawe, ntago tuzaryozwa amakuru yawe ayo ariyo yose azasangwa yagiye hanze mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Niba ufite ikibazo cy’amakuru yawe wumva yihariye cyane ntukayohereze ukoresheje interineti.
Aya mabwiriza yashyizweho na Tantine group ltd, ikaba ari nayo yonyine yemerewe kuyahindura. Iyo duhinduye aya mabwiriza turabamenyesha. Mu gihe twashyize ku mbuga zacu amabwiriza mashya, namwe mujye muyasoma.