Iriburiro

Aya ni amtegeko n’amabwiriza agenga abakoresha urubuga na application ya telefoni bya Tantine Group Ltd. Aya mabwiriza areba umuntu wese ukoresha izo mbuga uko ari ebyiri mu rwego rwo gushaka amakuru na serivice, yaba ku buryo buhoraho cyangwa ubudahoraho aho ni ukuvuga, gusura urubuga incuro 1.

Mu gukoresha imbuga za Tantine (website na Application) uba wemera amategeko n’amabwiriza atugenga tugiye kuvuga hano, mu gihe utayemera ntiwemerewe kuzikoresha.

Ibijyanye n'urubuga

Tantine Group Ltd ni umuryango wigenga watangijwe mu Rwanda ufite intego yo gutanga amakuru na service byizewe ku buzima bnw’imyororokere. Tantine ifite urubuga / website itangarizaho amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyorokere, arirwo www.tantine.rw . Uru rubuga uretse gutangarizwaho amakuru, rutanga uburyo bwo kuba wabaza ikibazo mu itsinda, ukabaza umuganga cyangwa indi nzobere.

Tantine ifite na application ya telefoni zigendanwa zo mu bwoko bwa android usanga kuri Google Play store. Iyi application nayo ikaba yifashisha mu gushaka amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere, ugakoresha agakoresho ko kubara ukwezi k’umugore, ukaba wabaza muganga ikibazo kihariye ndetse ikanagufasha guhitamo no kuguhuza n’ahatangirwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

Amakuru usanga ku mbuga za Tantine ashyirwaho n’ikipe y’abakozi ba Tantine Group Ltd cyane cyane igizwe n’abaganga. Ayo makuru akurwa mu bumenyi bakura mu masomo muri kaminuza, amakuru agezweho akurwa ku mbuga zemewe mpuzamahanga ndetse n’amabwiriza ajyanye no kuvura atangwa na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda. Aho hose amakuru akurwa, hakoreshwa uko bishobotse akabanza kunyuzwa ku babishinzwe bakareba niba ari mazima.

Gukoresha amakuru ukuye ku rubuga rwa Tantine mu rwego rwo kongera ubumenyi ku buzima bw’imyororokere biremewe haba ku muntu ku giti cye cyangwa mu muryango cyangwa aganira n’abamuri hafi. Iyo ushaka gukoresha amakuru ukuye ku rubuga mu guhugura abantu benshi, mu kwigisha, mu gufotoza, gutubura cyangwa kwandukura ibyo ukuye ku rubuga, ubanza kubisabira uburenganzira ikipe ibishinzwe muri Tantine Group Ltd

Gukoresha Amakuru

Nkuko twabivuze haruguru, ikipe ya Tantine ikoresha uko ishoboye kose kugirango amakuru itangaza abe agezweho, yizewe kandi yaravuye mu bushakashatsi. Nubwo twizera ko amakuru dutanga yagufasha mu burwayi bwawe, ntago asimbura cyangwa ngo akureho kujya kwivuza bisanzwe no kugirwa inama n’umuganga usangayo. Rwose aya makuru ntakoreshwa mu rwego rwo kwivura, ahubwo mu kwiyungura ubumenyi tukanakugira inama yo kugana kwa muganga ngo bagusuzume.

Mu gihe wakoresheje amakuru ukura ku mbuga za Tantine mu kwivura, wirengera ingaruka zose bikugiraho ku giti cyawe. Mu gihe ubonye amakuru yo gukoresha igikoresho runaka kwaba ari ukwipima, imiti runaka cyangwa ubundi buryo bwose ku rubuga rwacu, tukugira inama yo kubanza kubyemera wowe ubwawe ko ugiye gukoresha iyo serivisi wigenga, tukanagusaba ko niba ukeneye andi makuru wabanza ukayashaka ukayikoresha ubizi neza. Ibi bivuze ko ntawe dutegeka gukoresha serivisi runaka yasomye ku rubuga rwacu, twe ni inama tuba tumugira. Igihe abikoresheje bikamugiraho ingaruka izo arizo zose, ntago bibazwa Tantine.

Kurinda amakuru y’abatugana ni zimwe mu nshingano nyamukuru zacu. Murabona andi mabwiriza ajyanye n’amabanga asobanura neza uko dukoresha amakuru yanyu, aho tuyashyira n’abo tuyasangiza. Ayo makuru ni ayo uba waduhaye uri gukoresha imbuga zacu hashobora kubamo amazina, igitsina, imyaka, aho uherereye, ibikuranga ndetse n’ibindi.

Inshingano Zawe

Mu gihe ukoresha imbuga za tantine group Ltd ushobora guhitamo gufunguza konti yawe, urasabwa kubika amakuru yawe ntugire undi muntu uyasangiza. Niba ijammbo/umubare w’ibanga wawe ugize ikibazo cyangwa ugakeka ko wibwe ugomba guhita utumenyesha kuri tantinerwanda@gmail.com . Niba uhisemo gutanga amakuru yawe ahandi, Tantine ntago ibibazwa.

Ugomba gukoresha serivisi zacu mu buryo bwemewe n’amategeko wirinda kwangiza cyangwa guhungabanya umutekano w’abandi bakoresha urubuga.Kubona amakuru ku mbuga zacu ni ubuntu, ariko iyo hari serivisi uhisemo gukoresha ahandi haba mu bafatanyabikorwa bacu, iyo bayishyuza wiyishyurira ayo baguciye. Mu gihe mugiranye amakimbirane, ushobora kutumenyesha ariko ni uruhare rwanyu kuyakemura hagati yanyu. Tantine ifite uburenganzira bwo guhindura amategeko n’amabwiriza, kugana inkiko cyangwa ahandi hatanga serivisi z’ikoranabuhanga kugirango yirinde kwangiza amategeko.

Uko igihe kigenda dushobora guhindura serivisi dutanga tukagira ibyo twongeramo cyangwa tugakuramo, nta na rimwe tuzigera twirengera ingaruka guhagarika serivisi zimwe bizakugiraho, jya ureba neza buri gihe ukeneye serivisi ko igitangwa. Serivisi nshya zose zizajya ziza zizajya zigengwa n’aya nategeko n’amabwiriza, kereka igihe tubonye ari ngombwa tukagira ibyo twongeramo cyangwa tugakuramo by’umwihariko

Nubwo bidakunze kubaho, hari igihe ushobora gusoma amakuru ku mbuga zacu ukabona aho tukurangira handi ho gusoma ku zindi mbuga. Iyo uhisemo gusoma makuru ukuye ku zindi mbuga twakurangiye, ugengwa n’amategeko yabo mu gihe uri kuhasoma, jya witonda ubanze uyasome neza urebe ko nta cyaguhungabanya kirimo.

Umwanzuro

Hari aho ubona uburyo bwo kwandika igitekerezo cyawe cyangwa inyunganizi ku byo tuba twashyize ku rubuga. Ni ingenzi ko utanga igitekerezo cyubaka, kitabangamira abandi, kandi ugatangazamo amakuru wumva ntacyo bigutwaye gushyira ku mugaragaro. Mu gihe ushyize amakuru yawe ahagaragara wemereye Tantine kuyakoresha kwaba kuyakoporora, kuytafotora no kuyatangaza cyangwa kuyifashisha ahandi akenewe.

Tantine ifite uburenganzira bwo guperereza mu ibanga ikanakurikirana mu nkiko umuntu wishe amategeko n’amabwiriza tugenderaho, byaba na ngombwa konti yawe ikaba yafungwa nta nteguza cyangwa hagasibwa ibyo wanditse mu gihe tubona bidahura n’intego yacu.Twizera ko uzagira ibihe byiza ukanungukira mu gukoresha imbuga za Tantine, mu gihe bitagenze neza ntago Tantine yishyura cyangwa ngo itange indishyi z’akababaro uko byaba byagenze kose.

Tantine ifite uburenganzira bwo guperereza mu ibanga ikanakurikirana mu nkiko umuntu wishe amategeko n’amabwiriza tugenderaho, byaba na ngombwa konti yawe ikaba yafungwa nta nteguza cyangwa hagasibwa ibyo wanditse mu gihe tubona bidahura n’intego yacu. Twizera ko uzagira ibihe byiza ukanungukira mu gukoresha imbuga za Tantine, mu gihe bitagenze neza ntago Tantine yishyura cyangwa ngo itange indishyi z’akababaro uko byaba byagenze kose.

Tantine group Ltd, ifite uburenganzira bwose, igihe icyo aricyo cyose, bwo guhindura amategeko n’amabwiriza bigenga imbuga zacu. Mu gihe twagize icyo duhindura tubishyira ku mugaragaro haba mu matangazo, ku rubuga rwacu cyangwa ku zindi mbuga nkoranyambaga. Iyo ukomeje gukoresha serivisi zacu udakurikije amategeko mashya, iyo hari icyo urengereye urabiryozwa, niyo mpamvu tubagira inama yo kuzajya musubiramo nyuma y’igihe gito mukareba ko ntacyahindutse.