Isango Medical Clinic iherereye i Nyamirambo aho bita Cosmos munsi ya station Merez. Tugira service zo kuboneza urubyaro, kubaga ibintu byoroheje, laboratoire, gusiramura n'ubuvuzi rusange.
Ivuriro Ramuka ni ivuriro ryigenga ryatangiye gukora mu 2000, imirimo yaryo mu karere ka Gasabo mu murenge wa kimihurura rishinzwe na MUKESHIMANA LAETITIA, rishingwa mu gihe hari umubare w’abarwayi benshi batabona serivise z’ubuvuzi bitewe n’umubare muke w’amavuriro yaba ayigenga n’aya leta kandi bitoroshye kuyageraho bitewe n’intera yari hagati yayo mavuriro n’abaturage bityo riza gukemura ibyo bibazo. Ryaje kugenda ryimuka mu bice bitandukanye by’akarere ka Gasabo none ubu rifite ikicaro mu murenge wa Gisozi.
Dispensaire Santé pour tous itanga service nziza zerekeranye no kuboneza urubyaro ku rubyiruko rubyifuza hakoreshejwe uburyo bwose wihitiyemo. Dutanga service zo Gusiramura k u bantu babyifuza. Dutanga inama ku byerekeranye n’agakoko gatera SIDA. Ikindi kandi dutanga inama ku kwirinda no guhangana n’ingaruka z’Ibiyobyabwenge ku rubyiriko rutugana.