ntanga ngabo ni uturemangingo tuboneka mu masohoro y’umugabo tukaba dushobora kurema umwana igiye duhuye n’intanga ngore. Utu turemangingo tugira uko tubaho ndetse n’aho tuba.

Kuva umuhungu ageze mu bugimbi, ni ukuvuga atangiye kwiroteraho, kugeza abaye umusaza rukukuri, intanga ngabo ze buri munsi zirakorwa zigakura. Muri iyo myaka yose aba ashobora gutera inda, mu yandi magambo, yabyara.


Dore ibintu bitandukanye ushobora kuba utari uzi ku ntangangabo:


Iyo usohoye rimwe hasohoka byibuze miliyoni 200 z’intanga mu masohoro. Ariko iyo usohoye uri gukora imibonano, intanga imwe gusa niyo iba ifite amahirwe yo guhura n’intangangore.

Nubwo uzumva amasohoro aba ashyushye, ariko burya ubushyuhe bwinshi ndetse n’ ubukonje bwinshi byangiza intanga, by’umwihariko ubushyuhe burengeje 39°C si bwiza ku ntanga. Ubushyuhe akaba ari nawo mwanzi ukomeye ku ntanga ngabo. Uzarebe iyo wakonje amabya ariyegeranya waba ushyushye akikwedura.


Byose ni ukugirango ubushyuhe bukenewe ntibuhinduke. Niyo mpamvu yaremwe anagana. Abantu bahora ahantu hashyushye cyane nko mu nganda, abakoresha ibimashini bishyushye cyane bakunze guhura n’ibibazo byo kubyara kubera ko batabasha gukora no gusohora intanga zizira umuze.


Kuko mu mabya habamo imyumyu ishobora kwangiza intanga iyo zihatinze. Niyo mpamvu ku bantu basohora byibuze inshuro 1 mu cyumweru, baba bafite intanga nzima cyane kuruta abandi. Ninacyo gitera kwiroteraho, izigiye gusaza zirasohoka. Burya 90% by’intanga usohora ziba zifite ubumuga: zimwe nta murizo, izifite imitwe 2, izitifitemo ibinure, gusa bene izo zipfira mu nzira.

Kuko zo zigira DNA (imwe yerekana ko umuntu mufitanye isano) nyinshi kuruta utundi turemangingo tw’umubiri, abasirikare b’umubiri baba bazibona nk’umwanzi wabinjiriye, gusa umubiri uba ufite bariyeri ituma nta basirikari bajya kwangiza izo ntanga. Ariko ku mugabo wafunzwe burundu (vasectomy) iyo bariyeri ivaho.


Nubwo zikorwa buri munsi ariko kugirango intanga ibe ikuze bisaba byibuze amezi 2.

Intanga izavamo umukobwa n’izavamo umuhungu ziba zimeze kimwe, gusa izavamo umukobwa igenda gacye kandi ikagira uburambe. Niyo mpamvu burya amahirwe yo kubyara umukobwa aba aruta ayo kubyara umuhungu ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina buri gihe, cyangwa kenshi. Intangangabo iyo zitari mu muntu ntizirenza amasegonda 30 zitarapfa gusa iyo ziri mu muntu (nk’iyo usohoreye mu mugore) zimara hagati y’iminsi 2-5 zikiri nzima. Ibi biterwa n’uko hari ubushyuhe zitihanganira.


Munsi y’imyaka 40 niho intanga ngabo ziba zigifite imbaraga zihagije, nyuma yayo zitangira gucika intege. Abantu babyibushye cyane (bafite BMI irenze 30), abanywa itabi, inzoga nyinshi, bagira intanga zidafite imbaraga n’amasohoro macye ugereranyije n’abananutse, abatanywa itabi cg abakoresha inzoga nkeya.