Habaho uburyo bwinshi bwo kuboneza urubyaro. Bumwe ndetse ntiburagera no mu gihugu cyacu. Ni byiza ko buri wese ahitamo ubwo abona bumukwiriye kandi yifuza. Uretse agakingirizo no kwifata, ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro ntiburinda sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Uburyo bwo kuboneza urubyaro ukoresheje urushinge ni bumwe mu buryo bwizewe bw’igihe gito kandi bukoresha umusemburo. Ubu ni uburyo bukoresha imisemburo yakorewe mu ruganda maze bikarinda gusama. Urushinge  ruba rurimo umusemburo umwe. Uburyo bw’urushinjye nibwo buryo bukoreshwa cyane mu gihugu cy’u Rwanda. Ubu buryo ntago burinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.


UKO INSHINGE ZIKORA

Imisemburo iri mu nshinge ibuza irekurwa kw’intangangore.


UKO INSHINGE ZIKORESHWA

– Uterwa urushinge rumwe buri mezi 2 (Norisitera) cyangwa 3 (Depo).

– Niba wonsa, watangira ku byumweru 6 nyuma yo kubyara.


Iyo wibagiwe kwiteza:

– Urw’amezi 3 (DMPA): Ushobora kwiteza niyo haba haciye ibyumweru 4 waratinze kwiteza.

– Urw’amezi 2 (NET-EN): Ushobora kwiteza niyo haba haciye ibyumweru 2 waratinze kwiteza.

Iyo watinze kwiteza, koresha udukingirizo nyuma usubire kwiteza vuba.


UKO UBURYO BW'INSHINGE BWIZEWE

Iyo inshinge zikoreshejwe neza zirinda gusama ku kigero cya 93%


IBYIZA BYO KUBONEZA URUBYARO UKORESHA INSHINGE

●    Inshinge zimara igihe kinini ugereranyije n’ibinini

●    Ntizigira icyo zihindura ku mibonano mpuzabitsina

●    Urushinge rushobora gukoreshwa umuntu anonsa

●    Urushinge rushobora kugabanya uburibwe mu gihe cy’imihango


INGARUKA ZO KUBONEZA URUBYARO UKORESHA INSHINGE

●    Bisaba kubyitaha ukibuka amezi witeza inshinge

●    Zishobora kongera ibiro, kuribwa k’umutwe no mu nda

●    Iyo uhagaritse inshinge bishobora gutwara umwaka kugirango usubire ku murongo ube wanabyara

●    Zishobora gutera uburwayi bw’amagufa

●    Ntizirinda agakoko gatera sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.


UKO WATANGIRA GUKORESHA UBU BURYO

●    Iyo ushaka gukoresha Urushinge  nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro ugana ivuriro cyangwa ikigo nderabuzima kikwegereye ahatangirwa serivoisi zo kuboneza urubyaro ukahabona uwabihuguriwe akagufasha.


IGA UKORESHEJE VIDEO (Kanda hano)