Ingaruka zo kugira umusemburo muke wa testosterone mu mubiri bituruka ku mpamvu nyinshi. Ibi bikaba bishobora guturuka ku mikorere mibi y'agasabo kaba mu bwonko bita (hypothalamus) gashinzwe gukora imisemburo ituma imyanya itanga ubuzima (ku bagabo) cyangwa udusabo tw'intanga ngore (ku bagore) bikora umusemburo wa testosterone.

Iyi misemburo ikaba yitwa luteinizing hormone (LH) ndetse na folliculo stimulating hormone (FSH). Gusa ngo hakaba hari n'izindi ndwara nyinshi zishobora gutuma utu dusabo twombi dukora nabi, bityo umusemburo wa testosterone ndetse n'indi misemburo dukora ikagabanuka.


Muri zo mpamvu twavugamo:

  • Kutamanuka kw’imyanya itanga ubuzima bita (cryptorchidism) ku bagabo.
  • Indwara y’amashamba itaravuwe, dore ko hari bamwe bisiga imbyiro ngo bakaba bivuye, ariko ibi sibyo.
  • Imyaka y'ubukure: aha uyu musemburo ugenda ugabanuka uko umuntu agenda akura
  • Indwara nka kanseri, igituntu, SIDA ngo na zo ziri mu bitera kugabanuka k'uyu musemburo
  • indwara zindi nk'izitwa klinelfelter syndrome
  • Kubagwa bitewe n'impamvu z'uburwayi runaka bagakuramo utu dusabo
  • Hakaba n'umubyibuho ukabije


Sobanukirwa n'ibi?

1. Umubyibuho ukabije

Umubyibuho ukabije n’ubuke bwa testosterone ngo birajyanirana cyane. Ngo abantu babyibushye cyane baba bafite testosterone nkeya nk’uko abantu bafite testosterone nkeya baba bafite amahirwe menshi yo kubyibuha cyane. Ibi bigaterwa n’uko uturemangingo tw’ibinure dusenyagura testosterone nyinshi tukayihinduramo undi musemburo witwa estrogene maze bigatuma testosterone igabanuka. Ikindi kandi ni uko abantu babyibushye cyane baba bafite proteine nkeya zitwara testosterone. Ibi na byo bigatuma haboneka testosterone nkeya mu mubiri. Kugabanya ibiro ukora imyitozo ngororamubiri byongera testosterone mu mubiri.


2. Diyabete

Indwara ya diyabete na yo ni imwe mu ndwara zifitanye isano na testosterone. Abantu barwaye diyabete na bo baba bafite testosterone nkeya nk’uko abantu bafite testosterone nkeya baba bafite ibyago byo kurwara diyabete. Ibi biterwa n’uko testosterone ifasha umubiri gukoresha isukari mu gihe umusemburo wa insuline ubitegetse.


3. Indwara z’umutima

Testosterone nyinshi yaba ari mbi ku mutima no ku miyoboro y’amaraso, ariko kubera ko testosterone igabanya ibyago byo kurwara za diyabete ndetse n’umubyibuho ukabije kandi ibi bikaba ari bimwe mu bitera indwara z’umutima, ni yo mpamvu na testosterone ari ingenzi mu kurinda indwara z’umutima. Ikindi kandi, igice gito cya testosterone gihindurwamo estrogene ituma imiyoboro y’amaraso itangirika.


4. Kwiheba

Ubushakashatsi bwakorewe ku basaza barengeje imyaka 70 bagera ku 4000 bwagaragaje ko abafite testosterone nkeya bafite ibyago bingana n’inshuro ebyiri zo kugira indwara yo kwiheba ugereranyije n’abafite testosterone nyinshi. Ibi kandi bihita bijyanirana n’izi ndwara twavuze haruguru.


5. Kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Ikibazo cyo kutifuza gutera akabariro ni kimwe mu ngaruka mbi zikomeye zo kugira testosterone nkeya mu mubiri. Iki kibazo kandi gishobora guterwa n’umubyibuho ukabije na diyabete kandi ibi byose twabonye ko bifitanye isano na testosterone nkeya. Kugira umusemburo muke wa testosterone ku bana bituma imyanya ndagagitsina yabo idakura neza, naho mu bakuru bakagira ibibazo birimo uburemba, kutagira ubwanwa (ku bagabo), kutamera ubwoya hamwe na hamwe ndetse n'indwara zifata amagufwa bita (osteoporosis).


Iki kibazo cy'umusemburo muke wa testesterone gishobora kuvurwa kigashira. Ikindi cyakorwa ni ukwirinda umubyibuho ukabije, kwirinda gukoresha imiti bitemewe n'amategeko, ibiyobyabwenge. Ababyeyi barasabwa kandi gukingiza abana bato indwara y'amashamba. Hari n'indi misemburo ikoreshwa mu gusimbura testosterone ikorerwa mu nganda yitwa estrified estrogens ndetse na methyltestosterone (Estratest), ariko bikaba bisaba kuba umuntu yayandikiwe na muganga, amaze kumusuzuma ko afite umusemburo muke wa testosterone.